Rutikura mu gihumbi :

Rutikura mu gihumbi rwa Nyirimbirima,
Ingabo itarembera umwimirizi,
Yarakariye Abakogoto sinayibima,
Nyibazanamo ibabera urushyana.
Imishyika bali bafite irabanguka,
Abatanagishije amavumwe babura icyo biziguza,
Bajya mu nzira barakubana.

Ubukombe bwanga imiganzanyo mbanza intumbi kuli Sakara;
Inzira zicira Kazo na Gashanda.
Abubatse mu bya Muhangu barapfa barashira;
Nirirwa nanitse intumbi kugeza kuri Kiberinka,
Ngejeje k'uwo naseguje inkwaya, mpamya inkumbi ijana.